Insengero zakajije ingamba mu gukumira Coronavirusi

Ki mwe no mu bindi bigo hirya no hino mu Rwanda,n’insengero zatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirusi gikomeje gusakara hirya no hino ku isi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020, wasangaga ku nsengero zitandikanye hasyizweho ibyangombwa by’ibanze bigamije kunoza isuku mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirusi.

Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika iherutse gushyira hanze itangazo rishishikariza abakristu gukumira, kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya coronavirus gikomeje guhangayikisha isi, imihango imwe n’imwe yajyaga ikorwa muri za kiliziya gatolika ntiyakozwe.

Uburyo bumwe bwo gutanga ukaristiya bwo kuyishyira ku rurimi byakuweho, ndetse no guhana amahoro ya kristu abantu bahoberana bagahana n’ibiganza.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedral ya St. Michel Consolateur Innocent avuga ko uburyo byakozwemo butari bumenyerewe.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedral ya St. Michel Consolateur Innocent

Ku rusengero rwa Zion Temple ku marembo hagiye hagaragara abasore bari bafite imiti yo gusukura intoki kuburyo buri wese winjiraga babanzaga kuwumukandira mu kiganza akinjira awukaraba.

Ku rusengero rwa Zion Temple ku marembo hagiye hagaragara abasore bari bafite imiti yo gusukura intoki

Mu itorero ry’abangilikani, i Remera na ho ntawinjiraga mu materaniro adakarabye uwo muti bahabwaga na bamwe mu bakristu bari bahawe izo nshingano. Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko hari n’ubutumwa bagiye batanga bufasha abakristu kugira amakenga arebana n’iyi virusi ya corona.

Kuri paruwasi gatolika ya Regina Pacis i Remera ndetse n’ahandi hanyuranye, abakiristu bagiye bagerageza kwirinda gusuhuzanya, ariko kuri bamwe byari bigoye.
Kuba abantu bicara begeranye mu nsengero na kiliziya, Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC Dr. Jose Nyamusore avuga ko buri wese yirinze kwandura no kwanduza abandi nta kibazo byateza.

N’ubwo mu nsengero hahurira abantu benshi, hari ibikorwa bihuza benshi kurushaho byahagaritswe mu Mujyi wa Kigali nk’ibitaramo byose byari biteganyijwe kuhabera.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafashe iki cyemezo bushingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe.

Mu itorero ry’abangilikani, i Remera na ho ntawinjiraga mu materaniro adakarabye
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO