Inshuti zanjye zirabizi ko uzambera umugore – Igor Mabano mu ndirimbo nshya

Umuhanzi Igor Mabano ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music yasohoye indirimbo nshya yitwa “Uwanjye” aho aba abwira umukobwa akunda ko igihe kizagera akamubera umugore nubwo aba ateretwa n’abandi.

Iyi ndirimbo nshya ya Igor Mabano ni imwe mu zigize Album yitwa ‘Urakunzwe’ aheruka kumurikira abakunzi be taliki ya 30 Gicurasi 2020.

Iyi ndirimbo ye nshya aba aririmba abwira umukobwa akunda ko yizeye ko bazabana nubwo aba agikundana n’abandi basore.

Ati “Reka nkubwire erega uri uwanjye nubwo utarabimenya, inshuti zanjye zose zirabizi ko uzaba umugore wanjye, abahungu bagutereta bose mba mbabona ariko nkaceceka, sinitaye kugihe bizamfata ntereta, nziko umunsi umwe uzaba uwanjye, kugutegereza ntacyo bintwaye, urabizi ndakomeje sinkina…”

Igor Mabano ubwo yamurikaga Album ya mbere hari zimwe mu ndirimbo zari ziyigize zari zaragiye hanze gusa hariho n’izindi nyinshi zitarasohoka ariko yagiye asogongeza ku bakunzi be akaziririmbaho.

Uwanjye nayo yariri muzitarajya hanze ije isanga izindi zakunzwe nka ‘Too late, dear mashuka, iyo utegereza, back’ n’izindi.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Ishimwe Clement, amashusho yo akorwa na Girishya Serge.


Indirimbo zigize Album ’Urakunzwe’ ya Igor Mabano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO