Instagram ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abakobwa

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe na Instagram bwagaragaje ko iyo ’app’ ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abakobwa.

Madamu Haugen ku cyumweru yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko hari inyandiko z’imikorere y’imbere muri Facebook mu byumweru bya vuba bishize yahaye ikinyamakuru The Wall Street Journal.

Iyo ngingo Madamu Haugen yayikomeje mu buhamya bwe bwo ku wa kabiri.

Yagize ati "Ubuyobozi bwa kompanyi buzi uko bwatuma Facebook na Instagram birushaho gutanga umutekano, ariko ntibuzakora impinduka za ngombwa kuko bashyize imbere inyungu zabo z’umurengera aho gushyira imbera abantu".

Yanenze Mark Zuckerberg ku kugira ububasha bwinshi, avuga ko "muri iki gihe nta muntu n’umwe ubaza Mark ibijyanye n’imikorere ye usibye we ubwe".

Yanashimagije kuba ku wa mbere imbuga za Facebook zari zahagaze gukora, bikagira ingaruka ku bazikoresha ku isi.

Ati: "Ejo twabonye Facebook iva kuri internet".

"Sinzi impamvu yavuyeho, ariko nzi ko mu gihe cy’amasaha arenga atanu, Facebook itakoreshejwe mu kurushaho guteza amacakubiri, guhungabanya demokarasi no mu gutuma abakobwa bato n’abagore biyumva nabi ku bijyanye n’imibiri yabo".

Yabwiye abasenateri ko umuti ari ugushyiraho urwego rwo mu nteko rugenzura imikorere ya Facebook. Ati: "Tugomba kugira icyo dukora ubu".

Uwahoze ari umukozi wa Facebook yabwiye abagize inteko ishingamategeko y’Amerika ko imbuga z’iyi kompanyi na ’apps’ zayo "byangiza abana.

Frances Haugen, w’imyaka 37, wahoze akuriye ibicuruzwa bya Facebook ubu akaba yaramennye amabanga yayo, yanenze bikomeye iyi kompanyi y’imbuga nkoranyambaga ubwo yumvwaga mu nyubako ya Capitol Hill inteko ikoreramo.

Facebook ikomeje guhozwaho ijisho kandi hakomeje no kwiyongera abasaba ko imikorere yayo yashyirirwaho amategeko ayigenga.

Uwayishinze Mark Zuckerberg yasubije, avuga ko ibiherutse gutangazwa mu bitangazamakuru "bigaragaza isura itari ukuri" y’iyi kompanyi.


Kuvaho kw’imbuga za Mark byamuteye igihombo gikomeye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO