Intambara y’amagambo…Jay Polly nawe ati “The Mane iri mu ideni”

Umuhanzi w’umuraperi Jay Polly nyuma yo gutangaza ko atakiri mu bahanzi bafashwa n’inzu ya The Mane ubu icyakurikiyeho ni uguterana amagambo n’umuyobozi wayo Bad Rama.

Mu ijoro rirangiza umwaka wa 2019 nibwo Jay Polly yatangajeko atakiri mu bahanzi bafashwa na The Mane nubwo atigeze avuga impamvu nyamukuru yabyo yamuteye gusezera.

Nyuma yahoo Jay Polly yavuze ko nka 90% by’ibyo bemeranyije ubwo batangiraga imikorere, bitubahirijwe.

Ati “ibitarakozwe mu mwaka tumaranye sinizeye ko bizakorwa nyuma.”

Abo muri The Mane ntabwo bigeze bifuza kugira icyo batangaza muri iyo minsi dore ko na Safi wari warasezeye mbere bari bari guterana amagambo bapfa indirimbo bamukoreye yari yariyanditseho kandi nabo bemeza ko nta burenganzira azifiteho.

Aba bahanzi basezeye muri The Mane uwayishinze ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu biruhuko.

Muri iki cyumweru nibwo Bad Rama yagarutse mu Rwanda, akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe na we yagize icyo avuga ku bahanzi basezeye iwe barimo Jay Polly na Safi.
Yavuze ko gutandukana na Safi Madiba ari ibintu yakiriye neza cyane ko byamuruhuye mu mutwe.

Ageze kuri Jay Polly yabanje kuvuga ko ari umuntu yafashije kuva muri gereza akajya amufasha nk’umuvandimwe atagamije indi nyungu.

Ati “Jay Polly we yampaye ubunani biranshimisha cyane, mbese yantuye umutwaro yari yaranyikoreje.”

Bad Rama avuga ko kuba aba bahanzi baravuye muri The Mane nta gihombo abibonamo, ahubwo ngo abahanzi nibo bashobora guhura nacyo.

Jay Polly abinyujije ku rubuga rwa Instagram yashyizeho amashusho ya Bad Rama ari kumuvugaho yerekana ko atabyishimiye anahishura ko inzu ya The Mane ubu ibayeho mu ideni.

Muri ayo magambo yanditse yavugaga abwira Badrama ko yatuza ngo kuko ubu The Mane iri mu madeni.

Ati “N’ikibanza afite kuri Ruhondo ari kugishyira ku isoko kugirango arwanye Jay Polly!.”

Jay Polly avuga ko The Mane ubu iri mu ideni

Badrama avuga ko Jay Polly yamuhaye Ubunani ubwo yasezeraga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO