KNC na Sadate bari ‘guterana amagambo’ bapfa Kwizera Olivier

Umuyobozi wa Gasogi United Bwana Kakoza Nkuriza Charles ndetse n’uwa Rayon Sports Munyakazi Sadate, batangije intambara y’amagambo aho bari kurwanira umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier.

Iyi ntambara y’amagambo yatangiye ku munsi w’ejo tariki 30 Kamena, ubwo umuvugizi wa Rayopn Sports Nkurunziza Jean Paul yabwiraga Radio Rwanda ko ikipe ya Gasogi United imeze nk’igare, Rayon Sports ikaba imeze nk’ikamyo umunyonzi agenda afasheho kugira ngo imufashe kuzamuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 1 Nyakanga, Umuyobozi wa Gasogi United yavugiye mu kiganiro ’Rirarashe’ ko ikamyo yatobotse irutwa n’igare rizima rishoboye kugenda. Aha uyu mugabo yashakaga kuvuga ko Rayon Sports ari ikamyo yatobotse kandi ko idashobora kurandata igare mu gihe ryo ari rizima.

Uyu mugabo akimara kuvuga ibi, umuyobozi wa Rayon Sports Bwana Munyakazi Sadate, yanditse kuri Twitter ko aho kugira ngo utunge iduka ricuruza umunyu wakwandikwa ku banyenganda kabone nubwo zaba zitagikora.

Yagize ati: “Hari igihe igare rifata ku ikamyo rikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe. Burya aho gutunga iduka irimo Umunyu na kwandikwa mu banyenganda niyo rwaba rutagikora. Icyo nzi nuko hari Umuzamu mwiza ukwiye ikipe nziza.”

Aba bayobozi bombi bari guhanganira Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kwizera Olivier usanzwe abarizwa muri Gasogi United, aho uruhande rwa Gasogi rwo ruvuga ko uyu mukinnyi afite amasezerano, mu gihe kandi Rayon Sports ivuga ko uyu mukinnyi nta masezerano afite muri Gasogi.

Mu kiganiro Kwizera Olivier yagiranye na City Radio ejo, uyu musore yavuze ko ntamasezerano afite muri Gasogi, kandi ko mu gihe ikipe yindi yaza imwifuza yayisinyira ntakabuza.

Kwizera Olivier yageze mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, Gasogi United ihita imusinyisha amasezerano y’amezi atandatu. Uyu musore avuga ko yarangije amasezerano ye muri iyi kipe, nubwo KNC umuyobozi wa Gasogi United we ahamya ko agifite amasezerano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO