Intambara y’u Burusiya na Ukraine iracyakomeje aho ibisasu bisaga 100 bimaze kuraswa muri iki gitondo

Mu gihe turi mu minsi mikuru isoza umwaka, Ukraine n’u Burusiya byo ntibiteganya kuruhuka kuko intambara igikomeje ndetse kurangira vuba bisa n’igihe ingurube izareba hejuru.

Umujyanama wa perezida wa Ukraine, Mykhailo Podolyak yatangaje ko ibisasu bisaga 120 byarashwe imbere mu gihugu muri iki gitondo ndetse bimwe bikaba byangije inzu z’abaturage.

Nibura habarurwa abantu batatu barimo n’umwana w’imyaka 14 bakomeretse cyane aho bari gukurikiranwa mu bitaro.

Inkuru dukesha BBC ikomeza ivuga ko ibi bisasu byatewe mu mijyi ya Kharkiv, Odesa, Lviv na Zhytomyr ndetse byatewe ku butaka no mu nyanja.

Leta ya Ukraine ikomeza ivuga ko muri iki gitondo yagabweho ibitero biturutse mu mpande zitandukanye aho bivugwa ki hanakoreshejwe indege z’intambara z’Abakamikaze.

Ese ni mpamvu ki u Burusiya bwagabye ibitero muri Ukraine ?

Twakwibutsa ko ku itariki 24 Gashyantare 2022 aribwo u Burusiya burangajwe imbere na Vladimir Putin, bwatangije ibyiswe ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine.

Ibi bikorwa u Burusiya bwatangaje ko bigamije kwambura intwaro Ukraine no kurenganura abaturage bakorerwa itsembabwoko biganjemo abakomoka mu Burusiya n’abarenganywa mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’ubutegetsi bwa Kyiv.

Ese iyi ntambara izarangira ryari ?

Benshi batekerezaga ko iyi ntambara ishobora guhosha kuko turi mu minsi mikuru isoza umwaka, Gusa ibintu bikomeje gusubira irudubi ndetse perezida Zelensky aheruka gutangaza ko inkunga yahawe na Amerika izamufasha gutsinda urugamba.

Kugeza ubu impande zombi nta na rumwe rugaragaza gahunda yo gushyira intwaro hasi cyangwa kurangiza intambara.



Intambara ya Ukraine n’u Burusiya iracyakomeje

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO