Intambara ya Ukraine n’Uburusiya yatumye uwahoze ari umutoza wa Norwich City watozaga mu Burusiya yegura asubira iwabo

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Witwa "Daniel Farke" yasinyiye iyi kipe ya "Karazinodari" mu kwezi kwa mbere aho amasezerano ye yagombaga kugeza mu mwaka wa 2024.

Yagombaga gutoza umukino we wambere mu cyumweru gishize aho bagombaga gukina na "Rokomotiv Moscow" gusa nyuma yaho Uburusiya buteye Ukraine ikibuga cy’indege kiri mu gace ka Karazinodari cyaje gufungwa bituma uyu mugabo yifuza guhita asesa amasezerano bitewe n’ibihano byatangiye gufatirwa Uburusiya mu mikino.

Uyu mugabo hamwe n’abungiriza be Edmund Reimer, Chris Domogalla hamwe n’uwitwa Christopher John aba bose bahise batandukana n’iyi kipe ya Karazinodari.

Mu magambo ye uyu mutoza yagize ati "Ubusabe bw’abana bacu,abagore bacu ndetse n’impamvu zijyanye na politike z’ikomeje kubangamira siporo hano, Bibaye ngombwa ko dutandukana tugasubira iwacu kubana n’imiryango yacu".

yakomeje agira ati :" Biradukomereye pe, gutandukana namwe aho twari tumaze kubaka ubucuti hamwe n’abenegihugu mu gihe gito twari tumaze hano gusa ikibazo gikomeye kibangamiye ubuzima bwacu kitugezeho rero biradukomereye".

Gutandukana n’iyi kipe byaje bikurikira kwegura kw’inshuti ye bombi baturuka mu budage yitwa "Markus Gisdol" uyu nawe yeguye kuwa kabiri ushize aho yatozaga "Rokomotiv Moscow " ikipe ikomeye cyane mu gihugu cy’Uburusiya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO