Intambara yahinduye isura aho Uburusiya buri gukoresha ibisasu rutura muri Ukraine

Muri iki gitondo nibwo guverinoma ya leta ya Ukraine yatangaje ko yarashwe ibisasu bya rutura n’ingabo z’Uburusiya aho byangije ububiko bwa peteroli n’ibiribwa. Kuri ubu iyi ntambara yahinduye isura aho Uburusiya buri gukoresha ibisasu bya Cruise Missile byihuta kurusha umuvuduko w’ijwi ndetse ntibyorohe kubitahura.

Amakuru dukesha Umuvugizi wa leta ya Ukraine, Bwana Igor Konashenkov avuga ko Uburusiya bwarashe muri iki gitondo ububiko bwa peteroli yakoreshwaga n’ingabo za Ukraine ndetse hakomeje kuraswa ibisasu byinshi ku birindiro by’ingabo biri i Lviv.

Aha muri aka gace niho hari ikigo cya radar n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga bifasha mu bwirinzi ingabo za Ukraine.

Kugeza ubu umubare w’abaguye muri iki gitero ntabwo uramenyekana gusa inkomere zo ni nyinshi ndetse zirakomeza kwiyongera uko amasaha akomeza kwicuma.

Habarurwa kandi ububiko bw’intwaro za gisirikare ziri mu bisasu byo mu bwoko bwa S-300 missiles byangijwe n’iki gitero ndetse n’indege za gisirikare zitagira abaderevu (drones) za Ukraine nazo zangijwe ku bwinshi.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu bwana Vadym Denysenko yatangaje ko ingabo z’Uburusiya zatangiye kwangiza ububiko bw’ibiryo na peteroli ibi bikaba bisobanuye ko Ukraine izahura n’ibibazo by’ingutu mu mpande zose mu minsi iri imbere.

Kuva Uburusiya bwashoza intambara muri Ukraine ku itariki 24 Gashyantare 2022, habarurwa abaturage basaga 3,600,000 bamaze guhunga Ukraine.

Uyu mubare w’impunzi ukaba ariwo munini ugaragaye kuva mu bihe by’intambara ya kabiri y’isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO