Intandaro yo gutakaza ibiro bidasanzwe ku muhanzikazi Céline Dion yavugishije benshi

Umuhanzikazi Céline Dion ahangayikishije abafana n’abamukurikirana bya hafi kubera imihindagurikire y’umubiri yatumye atakaza ibiro ku buryo bukabije. Benshi bakomeje kwibaza ibiri ku mubaho kuburyo byatumye asubika ibitaramo yari ari gutegura.

Céline Marie Claudette Dion yavutse tariki 30 Werurwe mu 1968, Yaje kwamamara cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Céline Dion ndetse afite indirimbo nyinshi zakunzwe z’ibihe byose nka My Heart Will Go On n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Canada , nyuma y’urupfu ry’umugabo we yabaye mu bihe bitigeze bimworohera nkuko abivuga mu buzima bwe ntiyigeze aba wenyine kugeza aho uwo bashakanye yitabye Imana.

Ibi byateje impinduka nyishi kuri we aho abafana be bakomeza bibaza icyabaye kuri uyu muhanzikazi wakunzwe na benshi.

Iyo umurebye neza agaragaza impinduka ku mubiri we, aho yananutse cyane, ubu afite ibiro bike cyane. buri hantu agiye mu bitaramo bitandukanye cyangwa aho bamutumiye baramwibazaho cyane bati: "Ese umuhanzi Céline Dion yaba arwaye?"

Agerageza kwambara imyenda ihenze, igezweho ageragaza guhumya amaso yabantu, ariko beshi bakomeza kubibona ko hari impinduka kuri we.

Buri wese ari kwibaza ku buzima bw’umuhanzikazi Céline Dion, aho mbere yatangiye gutakaza ibiro kuburyo bukabije byatumye buri wese yibaza impamvu yabyo.

Céline Dion yatakaje ibiro byinshi cyane

Abafana be bahangayikishijwe n’ubuzima bwe.

Abagerageza gucukumbura ibyihishe inyuma, bavuga ko yaba afite ikibazo cyo mu muhogo atakibasha kuririmba nka mbere.

Mu mwaka wa 2018, Quebec muri Canada, abakurikirana ubuzima bwe bavuze ko ubu burwayi bw’umuhogo bwamuhangayikishije agahagarika kuririmba igihe gito.

Nyuma mu bitaramo bimwe na bimwe, ikibazo cy’umuhogo cyarorohaga akabasha kuririmba gusa ikibazo cyo kunanuka cyane n’ihinduka ry’umubiri we bikomeza kwibazwaho cyane.

Nyuma y’uko abafana be bibajije byinshi ku kibazo cye cyo kunanuka, Céline Dion yatangaje ku rubuga rwe rwa Instagram ku kibazo cye buri wese ari kwibazaho, n’ihagarikwa ry’ibitaramo ariho ategura.

Ati : "Njye n’ikipe yanjye tumaze amezi umunani dutegura ibitaramo, Ndetse kuba tutarabashije kugikora mu kwezi kwa Ugushyingo byarambabaje cyane".

Abunganizi banjye bari i Las Vegas ndetse bari gukoresha imbaraga zose kugirango bategure ahazakorerwa igitaramo.

Ndababaye cyane kuba ntabasha kuboneka ngo mfashe ikipe yanjye ndetse nsabye imbabazi abakunzi banjye natengushye bari bamaze kugera i Las Vegas."

Céline Dion yari yarabashije gukora ibitaramo 52 mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 gikwira ku isi yose. Celine yarwaye indwara yo kwegerana kw’imikaya yitwa Muscle spams aho yatumye agaragara nk’uwatakaje ibiro ku buryo bukabije.

Abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwe batangaje ko uburwayi bwe bwakomeje gukomera agatinda gukira kugeza ubwo atakaje ibiro byinshi cyane bigatera abantu benshi kwibaza ibyari biri kumubaho.

Dion yagize ati" Narinzi ko bitazatinda, Gusa ubu ndatekereza ko ngomba kwihangana ndetse nkakurikiza inama za muganga.

Hari akazi kenshi ko gutegura ibitaramo byacu, gusa uyu munsi tugomba gufata umwanzuro ukomeye uzatuma dufunga ibitaramo mu mezi abiri.

Bizanezeza cyane kugaruka narakize neza ndetse bizanshimisha kubona twese dutsinda iki cyorezo.

yakomeje agira ati" Sinjye uzarota ngaruka ku rubyiniro. Nakozwe ku mutima cyane n’amagambo meza buri wese yambwiye ampumuriza ku mbuga nkoranyambaga. Ubufasha bwanyu n’urukundo ndabibona cyane kandi bisobanuye byinshi kuri njye."

Céline Dion yiteguye gukira vuba nyuma yo gutakaza ibiro byinshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO