Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Intare FC na Rayon Sports byatangajwe

Intare FC yamaze gushyiraho ibiciro byo kuzinjira k’ umukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro uzayihuza na Rayon Sports, umukino wambere warangiye Rayon Sports iyitsinze ibitego 4-0.

Umukino ubanza wabaye tariki 5/2/2020 ubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports iyinyajyiye ibitego 4-0.

Uyu mukino uba urimo ihangana ry’abafana ba APR FC baje gushyigikira ikipe yabo y’abakiri bato baba bariguhangana na mukeba ’Rayon Sports’.

Ikipe ya Intare niyo izakira uyu mukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatatu tariki 11/2/2020, uyu mukino uzabera kuri stade ya Kicukiro, utangira ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba.

Intare yamaze gushyiraho ibiciro bikarishye bisanzwe bishyirwaho n’amakipe makuru kuko kwinjira kuri uwo mukino muri myanya y’icyubahiro azaba ari ’ibihumbi icumi’ ahandi hose hadatwikiriye ari ibihumbi bitatu.


Indi mikino izaba kuri uwo munsi

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Egide

    Mwabishyizeho cg muyohereje itararangira?

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO