Intare yatangiye kurisha! Liverpool yanyagiwe imvura y’ibitego bisa n’aho ishyano ricitse umurizo

Ikipe ya Liverpool ntabwo byayigendekeye neza mu gihugu cy’Ubutaliyani dore ko yaje kuba ihabwa isomo rya ruhago ubwo yari yakiriwe n’ikipe ya Napoli mu ijoro ryakeye mu irushashanwa rya Champions League aho yaje gutsindwa ibitego 4-1.

Liverpool ntabwo yorohewe n’igice cya mbere cy’umukino kuko muriniki gice, iyi kipe y’umutoza Jurgen Kloop yaje gutsindwa ibitego 3-0 ndetse itsindwa inarushwa kuburyo bukomeye.

Gusa byashobokaga ko iyi kipe iba yatsinzwe ibitego byinshi mu gice cya mbere kuko umunyezamu wa Liverpool yakoze akazi gakomeye abasha gukuramo penaliti yari ikozwe na myugariro wo hagati ariwe Virgil Van Dijk ndetse Napoli yanarase ubundi buryo bwari bukomeye ku mupira baturukanye inyuma birukanka cyane bakisanga imbere y’izamu rya Liverpool ariko ntibize gukunda.

Ahagana ku munota wa gatanu w’umukino ikipe ya Napoli abafana bayo bikojeje mu bicu ubwo umukinnyi wabo witwa Piotr Zielinski yafunguraga amazamu.

Nyamara abandi bakinnyi barimo Andre-Frank Anguissa hamwe na Giovanni Simeone bongeye gutsinda ibindi bitego bituma iyi kipe ihabwa isomo rya ruhago mu gice cya mbere ibitego 3 bya napoli biba biranyoye.

Igice cya kabiri ntabwo habonetsemo ibitego byinshi gusa nubundi Napoli yatsindiwe igitego cya 4 na Zielinski mu gihe umukinnyi Louis Diaz yatsinze igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Liverpool.

Gusa muri rusange ikipe ya Liverpool yagowe bikomeye n’umunya Nigeria ariwe Victor Osimhen wakomeje kuzonga bikomeye uruhande rwa nyugariro Joe Gomez gusa nyuma y’ikibazo cy’imvune yagize ikipe ya Liverpool yaje kugira agahenge bituma itongera gutsindwa ibitego byinshi.

Mu yindi mikino yabaye,FC Barcelona yatsinze Victoria Plzen ibitego 5-1 harimo ibitego 3 byatsinzwe na kabuhariwe Robert Lewandowski w’imyaka 34.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO