Intego ya APR FC umwaka utaha harimo no kugera mu matsinda

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buhagarariwe na Visi Perezida Maj Gen Mubarakh Muganga bwakoze inama n’abakinnyi babasaba ko umwaka utaha w’imikino 2020-2012 bagomba kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

Inama yabaye taliki ya 3 Kanama 2020. Visi Perezida wa APR FC yatangiye ashimira abakinnyi ko akurikije uko ababona nta n’umwe wongereye ibiro nyuma y’amezi agera kuri atanu badakina kubera ikibazo cya Covid-19, akomeza abagezaho intego z’ikipe z’umwaka utaha.

Ati: “Mbere na mbere ndagira ngo mbanze mbashimire ko mwabashije gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kandi ndabona mwarakomeje no gukora imyitozo ku giti cyanyu ndetse muhagaze neza ntimwongereye ibiro mukomereze aho kuko mu gihe imikino izaba isubukuwe bitazabasaba akazi kenshi kugira ngo musubire ku murongo.”

Impavu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n’intego dufite umwaka utaha w’imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino Nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru."

Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda."

Umuyobozi wungirije wa APR FC yaboneyeho kwakira abakinnyi bashya, kugeza ku ikipe ubutumwa bw’abayobozi ba RDF ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC General James Kabarebe bwari bwiganjemo impanuro zubaka abakinnyi, kwirinda icyakoma mu nkokora umwuga wabo harimo ababarangaza bashaka kubahagararira babatesha umwanya ngo bazabagurisha mu makipe akomeye nyamara ubuyobozi bw’ikipe bwarashyizeho uburyo bwo kubarambagiriza abakinnyi n’andi mahirwe bwabashakira ahandi bukabaha iterambere ryisumbuyeho.

Manzi Thierry kapiteni wa APR Fc yagejeje ubutumwa kuri bagenzi be ndetse n’ubuyobozi


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO