Intego za King James ku hazaza he mu muziki nibyo kubaka Hotel azasaziramo - VIDEO

Umuhanzi King James uheruka gusohora indirimbo yitwa ‘Ubudahwema’ avuga ko atazigera areka umuziki ahubwo ko afite intego yo gukomeza gufasha abanyempano ariko akazajya abikomezanya n’izindi Business asanzwe akora.

Ku bakunzi b’uyu muhanzi hari abajya bagira impungenge ko yazava mu muziki akajya mu bushabitsi bitewe n’uko ahanini agenda ashora imari mu bikorwa bihabanye n’umuziki.

Mu kiganiro Avenue 387 (Irigara) kuri Genesis TV yavuze ko nta gahunda yo kureka umuziki afite.

Ati “Umuziki nta gahunda yo kuwureka mfite ahubwo nifuza gufasha n’abandi bafite impano mu buryo bwose nshoboye. Vuba aha nzatangaza inzira yo kubafashamo.”

King James avuga ko mu bintu akunda harimo no kwakira abantu. Ibi ngo bituma mu nzozi ze harimo no kuzubaka Hotel ye ku buryo azayisaziramo yakira abantu.

Ati “Iyo ndi kwakira abantu bangana mba numva nguwe neza. Urebye muri rusange nkunda ibintu byo kwakira abantu ntekereza cyane kuri Hotel ndumva aribyo bintu nzajyamo nkasaziramo ntekerezako biri mu bintu bizanshimisha cyane.”

Reba ikiganiro cyose twagiranye na King James


King James ari kwitegura kumurika Album ye yise Ubushobozi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO