Intego za Oda Paccy na Muyoboke Alex batangiye imikoranire

Umuhanzikazi Oda Paccy yahinduye izina rya Studio ye avuga n’imikorere mishya, yinjizamo na Muyoboke Alex nk’umuntu bagiye kujya bakorana ariko yibanda mu gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Mu ntangiro za 2019 nibwo umuhanzikazi Oda Paccy yubatse Studio ye yitwaga Empire Records, asinyisha na Producer Junior ngo abe ariwe bakorana.

Icyo gihe bakoreraga mu Gatsata iwabo ari nabwo nyuma yaje kongeramo abandi bahanzi bashya arabasinyisha ngo abafasha mu kubazamura.

Icyo gihe yasinyishije abahanzi babiri harimo uwitwa Alto bakiri kumwe ndetse na Nessa we batandukanye.

Umwaka wa 2020 Oda Paccy yatangiranye n’ibishya harimo no kwimura Studio ikava mu Gatsata akayizana muri Kicukiro ahazwi nka Sonatube.

Mubirori byo gufungura Studio ye nshya yerekanye ikipe y’abantu bashya bazajya bakorana barimo na Alex Muyoboke usanzwe akorana n’abahanzi banyuranye.

Iyitwaga Empire Records ubu yahinduriwe izina yitwa Ladies Empire, uretse gukora indirimbo z’abahanzi bongeyemo n’ibindi bikorwa birimo ahakorerwa amashusho kimwe n’amafoto.

Oda Paccy ati “ Twahinduye izina kuko ibikorwa byagutse kandi ibi bizagenda bitwongerera imbaraga ubu no mugihe kizaza.”

Muyoboke Alex wakoranaga n’umuhanzikazi Allioni bakaza gutandukana ubu na we ni umwe mu bantu bagize Ladies Empire ya Oda Paccy.

Yavuze ko ashinzwe kumenyekanisha ni gushaka amasoko by’iyi Studio.

Ati “Ni ubufatanye gusa igihe kirageze ngo umuhanga yerekanwe intego yacu ni ukuzamura muzika ya bahanga, dukeneye kugira ubufatanye burenze kuko ba Diamond ntabwo ari abahanga kuturusha ahubwo icyo baturusha ni uburyo.”

Ladies Empire mu bahanzi ifite ubu harimo Oda Paccy na Alto. Producer berekanye uzajya akora indirimbo ni uwitwa Gwiza.


Ikipe yabagize Ladies Empire

Alto na Oda Paccy nibo bahanzi babarizwamo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO