Imihigo irakomeje!Meddy aciye agahigo ko kuba umuhanzi Nyarwanda umwe rutoki uhatanye muri Afrimma Awards

Umuhanzi Ngabo Medard ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ndetse uyu muhanzi yamaze guca agahigo gakomeye nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya (AFRIMMA)

Kuri ubu hagiye gutangwa ibihembo muri All Africa Muzik Magazine(Afrimma) ku nshuro ya cyenda ndetse Meddy ni we muhanzi Nyarwanda uhatanye muri ibi bihembo.

Umwaka ushize abahanzi barimo Mugisha Benjamin na Butera Knowless nabo bari bagize amahirwe yo kugaragara mu bahatanira ibi bihembo gusa nta numwe wabonye amahirwe yo kugarukamo.

Meddy ahatanye mu cyiciro cyiganjemo abahanzi baturuka muri Afuria y’Iburasirazuba barimo John Flog,Eddy Kenzo , Rayvanny, Khaligraph Jones, Diamond tutibagiwe na Sat B.


Meddy niwe muhanzi Nyarwanda umwe rutoki uhatanye muri Afrimma Awards 2022

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO