Inteko y’umuryango w’abibumbye yasabye ikintu gikomeye u Burusiya nyuma yo kumara umwaka buteye Ukraine

Inkuru ya BBC iravuga ko Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yateraniye I New York ku munsi w’ejo kuwa kane maze hagaragara ubwiganze bwerekana ko u Burusiya bukwiye gukura ingabo zabwo vuba na bwangu muri Ukraine.

Iyi nteko yakomeje isaba ko u Burusiya bwahagarika ibikorwa byose bijyanye n’imirwano maze bugacyura ingabo zabwo icyakora kuri uyu mwanzuro ibihugu bimwe na bimwe bivugwa ko byifashe gusa ngo ubwiganze buninbi bwasabye ko haboneka amahoro.

Uyu mwanzuro kandi usa n’aho werekana ko ibihugu binyuranye bikiri inyuma ya Ukraine mu guhabwa ubufasha ndetse ibi ni bimwe abahanga bahanmya ko intambara idashobora kurangira vuba mu gohe impande zombi zikomeje kwihagararaho.

Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri mu 2022, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yohereje muri Ukraine abasirikare bagera ku 200,000, mu gitero cya mbere kinini cyane kibayeho i Burayi kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira ndetse kugeza ubu abantu banyuranye bagizweho ingaruka zikomeye n’iyi ntambara iri hagati y’ibihugu byombi.

Kuva iyi ntambara yatangira abantu benshi muri Ukraine bahungiye mu bihugu by’abaturanyi bamwe bakuwe mu byabo ndetse abandi bakomeza gupfa umunsi ku wundi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO