Abateguye igitaramo cya Koffi bakuyeho impungenge bemeza ko igitaramo kizaba nta kabuza

Intore Entertainement yateguye igitaramo cya Koffi Olomide mu Rwanda yakuyeho impungenge ivuga ko iki gitaramo kizaba nta kabuza.

Ibi byaturutse ku kuba uyu muhanzi hari ibyaha ashinjwa bo guhohotera abagore mu bihe bitandukanye bigatuma abaharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda bavuga ko atagakwiriye gutaramira mu Rwanda kuko ari igihugu gifatwa nk’icyubahiriza uburenganzira bw’abari n’abategarugori.

Mu gihe bamwe bavugaga ko batifuza ko icyo gitaramo kiba abandi nabo bakunda uwo muhanzi bo bashigikiye ko nta kintu na kimwe cyabuza icyo gitaramo kuba mu gihe ibyo aregwa atabikoreye mu Rwanda.

Abategura icyo gitaramo muri izo mpaka zose ntacyo bigeze batangaza ariko mu ijoro ryashize bashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru.

Bagize bati” Nka intore Entertainment nk’abategura imyidagaduro nta bubasha dufite bwo kugira icyo dutangaza ku byaha umuntu akwekwaho ko ahubwo inzego zibishinzwe arizo zikwiye kugira icyo zibivugaho."

Bakomeje bagira bati "Icyo twakwizeza abanyarwanda ni uko igitaramo cya Koffi Olomide kizaba mu mucyo nta muntu uhutajwe."

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena. Hazaba harimo kandi abahanzi b’abanyarwanda nka Yvan Buravan, King James na Chris Hat.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO