Intore Sefu yinjiye mu mwuga wo gukina filime abonamo ahazaza ha Gakondo

Uruganda rwa sinema kuri ubu ruri kunguka cyane amaraso mashya ava mu bice binyuranye by’imyidagaduro birimo n’abasanzwe bahamiriza barimo na Sefu wabitangiye akiri muto.

Impatanira Sefu Nshimiyimana yatangiye kwiga guhamiriza cyera akiri muto, dore ko yari afite Sekuru warusanzwe abikorera I Bwami.

Yabyirutse abona sekuru wari intore ikomeye cyane I Bwami witwaga ‘Baziga Jean’ abikora abikunze, bityo bimufasha kurushaho kubikunda ndetse bikaniyongeraho no kuba kuri ubu ari akazi karimo amafaranga afatika.

Sefu aganira na Genesisbizz yemeje ko gukina amafilime yari yarigeze abikoraho gusa akabifatanya n’indi mirimo yatumaga atabigira umwuga.

Aho yagize ati: “sinema hari aho ihurira cyane no kuba intore ndetse n’umuco, kuko burya iyo ukora ikintu ugikunze byose bitanga umusaruro ufatika kw’aba ari ugukoresha impano zo guhamiriza no gukina filime z’umuco.”

Kubwa Sefu abona sinema yarateye imbere nubwo hari abatarayiha agaciro ikwiye, cyane ko hari aho iba yakura abayikina ikabageza kurundi rwego.

Bamwe mu bantu Sefu afata nk’ikitegererezo muri uru ruganda rwa sinema, barimo Niyitegeka Gratien ndetse na Kalisa Ernest yemeza ko bafitiye akamaro gakomeye iyi sinema yo mu Rwanda.

Guhamiriza mu rubyiruko bihagaze bite kuri ubu?

Kuri ubu bihagaze neza ugereranyije n’imyaka yashize, twahera kucyo twita (Uruhongore) ha hantu abana bato batorezwa kwiga kwivuga, guhamiriza, gucunda, mbese ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’umuco hariyongereye.

Ababyeyi basigaye babyumva cyane, ndetse bakemera ko n’abana babo bitabira kwiga bene aya masomo, ibi bikanagaragarira no ku bana uburyo baba bishimiye amasomo asa nk’aho ari mashya cyane kuribo.

Sefu avuga ko igihora kimutera imbaraga zo gukomeza gukora ibi bikorwa bifite aho bihuriye n’umuco Nyarwanda, azikura ku bishimira ibyo bakora, umuco ubwawo nawo ni umwe mu bimutera akanyamuneza ko guhora awuratira abandi.

Ibi byose bikiyongeraho kuba yarakuze abyina gakondo,akaba yaranakuriye mu muco yiyumvamo neza.

Kubwa Sefu ibyo ateganya kuzakura muri sinema, birimo kuzamufasha kugera ku nzozi ze bitewe no kureba abayikina bayimukundishije, byumwihariko akaba agiye guhera kuri filime idatandukanye cyane na gakondo yarasanzwe abarizwamo.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO