Intwari z’igihugu, urugero rwa "ndi umunyarwanda"

Gukunda Igihugu n’Abanyarwanda nibyo byaranze Intwari z’Igihugu zitanze zimena amaraso. Ibikorwa by’Intwari bishimangira ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ryo gushyira imbere Ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda muri rusange.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Nkusi Deo, avuga ko ashingiye kuri Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema washyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi, yaharaniye kubohora u Rwanda ngo asubize agaciro Abanyarwanda ari Intwari itazibagirana kuko yari azi neza ko ashobora kugwa ku rugamba ari nabyo byaje kuba ariko abo yari ayoboye busa ikivi yari amaze gutangira.

Yagize ati "Kubona abana bahagarara imbere y’abacengezi bafite imbunda, imipanga n’izindi ntwaro ziteye ubwoba, bakagira ubutwari bwo kwanga kwivangura, ni urugero rwiza rwa "Ndi Umunyarwanda".

Nkusi kandi atanga urugero rw’Intwari z’Imena zigizwe n’abigaga ku ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero mu 1997, banze kwitandukanya ubwo basabwaga n’abacengezi kwivangura bakurikije amoko, bakavuga ko bose ari Abanyarwanda.

Ati“Iyo ubona bariya bana bahagarara imbere y’abacengezi bafite imbunda, imipanga n’izindi ntwaro ariko bakagira ubutwari bwo kwanga kwivangura, ni urugero rwiza rwa “Ndi Umunyarwanda”, kuko bagaragaje agaciro ko kwitwa Umunyarwanda, ubumwe, urukundo no kubahana”.

Intwari z’Imena zatangiye kwigirwaho ibikorwa by’ubutwari

Mu Karere ka Ngororero ahashyizwe Ikimenyetso cy’Intwari z’Imena, hatangiye gusurwa n’Abanyarwanda batandukanye barimo n’ababyiruka nk’uko benshi mu Bayobozi bagenda bahagera babitangamo ibyifuzo.

Sebagabo François wo mu Murenge wa Cyeza avuga ko ubutwari bw’Abanyarwanda bukwiye gutozwa abana hakiri kare kugira ngo babukurane. “Iyo urebye ukuntu bariya bana b’i Nyange baharaniye kuba umwe, ni ngombwa ko natwe ababyeyi tubitoza abana bacu bagakura bakunda u Rwanda n’Abanyarwanda, bagakura bakunda igihugu baharanira kunga ubumwe, izo ni inshingano zacu”

Intwari z’Imena zikiriho ni 33 zose zikaba ziri mu mirimo itandukanye kandi ngo zikomeje gukora ibikorwa by’intangarugero kugira ngo zitazatatira igihango zifitanye n’Abanyarwanda na bagenzi babo batabarutse.

Umuyobozi w’ishyirahamwe “Komeza Ubutwari” ryashinzwe n’izo Ntwari z’Imena Bwana Sindaheba Fanuel avuga ko kugirwa Intwari ukiriho ari byiza n’ubwo bitoroshye kuko ari igihango gikomeye uba ugiranye n’igihugu n’Abanyarwanda. “Umurimo ukomeye dufite ni ukurinda icyo gihango twagiranye n’Abanyarwanda ubwo twiyemezaga kuvuga ko twese turi Abanyarwanda, ni nayo mpamvu habaho umunsi w’Intwari kugira ngo dukomeze kubuharanira”.

Muri uyu mwaka wa 2020, insanganyamatsiko izirikanwa ku butwari ni “Ubutwari mu Banyarwanda agaciro kacu”.

Zimwe mu Ntwari z’Imena zikiriho
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO