Inyongera mbi ni ibinyoro!Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongeramo amaraso mashya isinyisha umukinnyi Hertier Luvumbu

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ko itarimo kugenda yoroherwa n’imikino imwe n’imwe bigatuma isubira inyuma kuri ubu yamaze gusinyisha umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariwe bwana Hertier Luvumbu aho yakinaga mu gihugu cya Angola.
Hertier Luvumbu yari yavuye mu Rwanda ajya gukina mu gihugu cya Angola ndetse yongeye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports aho kuri ubu aje kuyifasha kongera imbaraga mu busatitrizi bw’iyi kipe nyuma y’uko umusaruro wayo urimo kugerwa ku mashyi muri iyi minsi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ndetse itangira ifite amanota 18/18 gusa nyuma yatangiye gutsindwa bya hato na hato ndetse itsindwa inshuro 3 zikurikiranya bituma umusaruro wayo urushaho kuba ingumi.