Inzira ntibwira umugenzi Cristiano Ronaldo nyuma yo kubengwa n’amakipe yo muri Premier League ashobora gusubira mu Butaliyani

Kizigenza Cristiano Ronaldo yiteguye kuva mu ikipe ya Manchester United akerekeza mu ikipe ya Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani dore ko yabenzwe n’amakipe yo muri Premier League.

Ikinyamakuru gikomeye cyandika inkuru z’imikino ku mugabane w’U Burayi cyitwa Sun Sports cyatangaje ko ikipe ya Napoli yifuza Ronaldo dore ko amakipe atandukanye yo muri Premier League yamwanze.

Iyi nkuru kandi ikomeje kuba kimomo nyuma yo kudakandagira mu kibuga ku mukino wahuzaga Manchester United na Tottenham.

Bivugwa ko abajyanama ba Cristiano Ronaldo begereye amakipe atandukanye mu gihugu cy’Ubwongereza kugirango ayerekezemo ndetse amakipe yagarutsweho harimo Chelsea,Newcastle United hamwe na Arsenal gusa izo kipe zose nta nimwe yabashije kwemera uyu mukinnyi.

Ikinyamakuru The Sun cyivuga ko ahantu honyine Cristiano ashobora kwerekeza ubu ari mu Butaliyani.

Napoli yashakaga Ronaldo mu gihe cy’impeshyi kandi iracyashishikaye kumwongera mu ikipe yabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO