Inzira yerekeza Cristiano Ronaldo muri Al Nasrr mu gihugu cya Saudi Arabia iraharuye neza kuburyo bigoye kuyibonamo amahwa yo kumuzitira

Kugeza ubu ikinyamakuru Marca cyandikirwa mu gihgu cya Espagne cyamaze gutangaza ko Cristiano Ronaldo umwanya wose ashobora gusinya mu ikipe ya Al Nasrr yo muri Saudi Arabia aho biteganyijwe ko azasinya amasezerano y’imyaka 7 harimo 2.5 yo gukina ndetse nyuma akaba yabera iyi kipe ambasaderi.

Bivugwa ko cristiano Ronaldo yumvikanye byose n’iyi kipe ndetse ngo ubwumvikane bwabaye kuwa 22 Ukuboza 2022 ndetse ngo Ronaldo yamaze gufata umwanzuro wo gusinyira iyi kipe amasezerano azageza mu mwaka wa 2030.

Biteganyijwe ko uyu mugabo ngo azakinira iyi kipe igihe kingana n’imyaka 2.5 nk’umukinnyi ndetse nyuma ngo azakora akazi kajyanye no kubera iyi kipe Ambasaderi aho biteganyijwe ko yabafasha mu gutegura igikombe cy’Isi bifuza kuzandika basaba kwakira mu mwaka wa 2030 ndetse bazaba bahanganye n’ibihugu birimo Misiri ndetse n’Ubugereki.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO