Inzira z’inzitane umwanditsi wa filime The 600 NISHIMWE yanyuzemo

Umwanditsi w’ibitabo wanamenyekanye cyane nk’umwe mu banditse filime ikomeye ndetse ikomeje kwegukana ibihembo mpuzamahanga The 600 ‘Nishimwe Consolee’ yagaragaje inzira z’inzitane yanyuzemo mu mateka maremare yo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Nishimwe Consolee wavukiye mu karere ka Rubengera mu Burengerazuba bw’U Rwanda (ahahoze ari komini Mabanza), jenoside yabaye afite imyaka 14 y’amavuko ariko kuri ubu akaba asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York, aho ahamaze imyaka 16 ahatuye, ni umwanditsi w’ibitabo bikunze kugaruka cyane ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu bitabo yashyize hanze harimo icyo yise ‘Memoir Tested to the Limit: A Genocide Survivor’s Story of Pain, Resilience and Hope.’

Yarafite ababyeyi bari abarimu mbere ya jenoside ndetse bakundana cyane ku buryo abantu bose bakundaga kubyibazaho, aho yarafite basaza be batatu, jenoside itangira bahungiye ku musigiti waruri hafi yabo gusa bakaza kubatenguha.

Muri ibyo bice bya komini Mabanza, Nishimwe avuga ko jenoside yatangiye ahabona abasirikare benshi ubwo bari bamutumye umugati mu kigo cy’abihaye imana bari baturanye, akaza gutaha abwira iwabo ibyo abonye kumuhanda bibabaje byakorwaga n’abo basirikare.

Baje guhunga aho bagiye ariko bigakomeza kunanirana, baza kujya ku mugezi wa Musogoro uri hafi ya Mabanza, aho bihishe mu masaka ndetse baza no kuharara, nyuma y’aho baje kuva muri ayo masaka, bahita bahura n’interahamwe zari zifite intwaro zihariye muzakoreshwaga mu kwica zirimo iyitwaga ‘Umushambyo’.
Nishimwe Consolee ubu yarakuze ndetse anatumirwa mu nama mbwirwa ruhame nyinshi

Nishimwe avuga ko baje kubwirwa ko mu mihanda yose irimo iya Rubengera n’iyerekeza ku bitaro bya kibuye bari barimo gutangira abantu, nyuma y’uko uwabakoreraga mu rugo bari bamaze kumwica kubera kugira ubwoba agashaka kwiruka.

Baje gukurikirwa n’interahamwe n’uko we n’abavandimwe be ndetse na mama we bajya kwihisha kwa Conseille witwaga Nkiriyumwami, gusa Se yaje gukomeza kwiruka kuko bavugaga ko we bagomba gushirwa aruko bamubonye, baje kumufata bahita bamwica.

Nishimwe yagize ati : “Papa baramushinyaguriye, bamwishe nabi ndetse bahita banamujugunya mu musarani.”

Nishimwe Consolee avuga ko yashenguwe cyane no kuba kugeza n’ubu batarabona umurambo w’umubyeyi wabo wajugunywe muri uwo musarani.

Igihe cyaje kugera, aho bari bihishe kwa Conseille witwaga Nkiriyumwami, yanga kongera kubahisha, baza guhishwa n’umukozi wabaga muri urwo rugo mu kazu gato cyane kahabaga.

Uwo mukozi wo muri urwo rugo yaje kwirukanwa, ndetse baza kumenya ko nawe nyuma y’aho baje kumwicira hafi y’urwo rugo, ndetse baza no gusanganirwa n’umuntu waje avirirana ababwira ko yarari muri Stade Gatwaro ariko ko abari bayirimo bishwe.

Nyuma yo kubura aho bihisha, Interahamwe zaje kujyana mama we ngo ajye kubereka niba ntacyo yaba yarasigaranye iwabo kandi bari bararangije kuhasenya, baragiye bamuzererana mu bice bya Rubengera ari nako bakomeza gusiganira kumwica.

Mu gahinda kenshi Nishimwe yasobanuye ko baje kujya kwihisha ahantu, bakaza kuhabasanga bagashaka kwica Nishimwe wakubitwaga ikibatiri cy’inkota, baramufashe bamukurubana mu muhanda nuko umwe muribo aragenda amufata ku ngufu mu buryo bugayitse bwamushenguye umutima kugeza ubu.
Nishimwe yicaranye n’abavandimwe be mbere ya Jenoside

Aha niho Nishimwe Consolee yahise ahurira n’ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, nubwo yemeza ko biba bitoroshye kuvuga ibintu nk’ibi ariko nanone akavuga ko bimufasha kubohoka.

Nyuma yo gufatwa ku ngufu yaje gusubira aho yari yihishe we na nyina, imyenda yamucikiyeho, gusa byasaga nk’aho yari yihebye ashaka ko noneho bashatse bamwica (ntibari bagishaka kwihisha ngo baticwa kuko bumvaga byararangiye).

Gusa Nishimwe Consolee avuga ko yaje kurokokana na mama we ndetse n’abandi bavandimwe be bacye cyane, aya mateka ndetse n’ayandi akaba akunze kuyereka isi ndetse n’abagipfobya jenoside yakorewe abatutsi binyuze mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu, aho akunze guhabwa umwanya mu kuyasobanurira abatayazi.

Nishimwe Consolee yagiye ahabwa ibihembo byinshi birimo icyo yahawe mu mwaka wa 2013 cya ASALH (The Study of African American Life and History) Living Legacy Awards.

Hari ikindi yahawe nk’umukobwa w’intwari wageze ku bidasanzwe mu buzima bwe cyatanzwe na ‘Huntington National Bank’ ndetse n’agashimwe yahawe na ‘New York City Council’.

Sibyo gusa, kuko ibitekerezo bye birwanya ihohoterwa rikorerwa abana byafashwe nk’ubutwari, biza ku mwanya wa mbere muri 50 mu kinyamakuru SAFE Magazine.

Ibi ndetse n’ibindi byaje guhesha Nishimwe gutumirwa kuma Televiziyo akomeye yo muri Amerika arimo FOX 5 TV ikorera muri New York, Al Jaazeera yo muri Amerika, UN Africa Renewal Magazine, The Atlantic, Time Magazine, Observer, kuma Radio menshi y’aho ndetse n’ibindi binyamakuru mpuzamahanga.

Nishimwe Consolee uretse ubuhamya yakunze gutangira mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu (UN), yanahawe ijambo mu nama nkuru ihuza abayobozi muri uwo muryango.

Uretse kandi ibitabo asanzwe yandika kuri aya mateka, Nishimwe Consolee yanagaragaye nk’umwanditsi wa filime ‘The 600’ ikubiyemo amateka ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho ndetse ikomeje kwegukana ibihembo binyuranye mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi filime yerekanwe bwa mbere mu Rwanda, ku tariki 1 Gashyantare uyu mwaka ku munsi w’intwari z’igihugu, ikaba ndetse inaherutse kwegukana igihembo nka filime nziza mbarankuru mu bihembo bya ‘Winter Film Awards’ byatangiwe I New York muri Werurwe uyu mwaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO