Inzozi za Queen Cha zo gusohora alubumu ye ya mbere zaheze he?

Queen Cha umuhanzikazi w’imyaka 29 uri mu bubatse izina mu muziki wo mu Rwanda, byavuzwe kenshi ko yifuza kumurika Alubumu ye ya mbere umwaka ushize wa 2019 gusa uwo mwaka uza kurangira inzozi ze zidakabijwe.

Mugemana Yvonne ukoresha amazina ya ‘Queen Cha’ mu muziki we. Ni mwene Mugemana Charles na Nyiraneza Adeline. Yavutse ku itariki ya 5 Kamena 1991, avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu atuye I Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.

Queen Cha yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Windekura;” “Umwe Rukumbi” ft Riderman; “Icyaha Ndacyemera”, “Winner” n’izindi zirimo ’Ntawe nkura’.

Uyu muhanzikazi yakunze kwivugira ko yateganyaga gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019 gusa uwo mwaka ukaza kurangira nta kanunu k‘icyo gitaramo cyavugwaga.

Genesisbizz yegereye ureberera inyungu za The Mane ari naho Queen Cha asanzwe abarizwa, tuganira na Aristide Gahunzire atubwira ku bijyanye n’idindira ryiyo Alubumu yategerejwe amaso agahera mu kirere.

Aristide yagize ati: “iyo gahunda yari ihari, ariko Alubumu isaba umwanya wo kuyitegura, kuvugana n’abaterankunga n’ibindi byinshi,dore ko twari dufitemo n’ibitaramo byinshi birimo n’ibya IZIHIRWE gusa gahunda yo iracyahari.”

Uyu muyobozi wa The Mane kuri ubu yemeza ko byibuze bizagera muri Gicurasi uyu mwaka bamaze kumenya neza igihe iki gitaramo kizamurikirwamo Alubumu ya Queen Cha kizabera, dore ko iyo gahunda isanzwe ihari.

Twagerageje kuvugana na Queen Cha nyir’ubwite atubwira ko twaza kuvugana mu minota mirongo itatu, gusa nyuma yaho ntiyongeye kwitaba telephone ye igendanwa, bisa naho nawe ubwe ataramenya igihe azayishyirira hanze.

Inzozi za buri muhanzi byibuze abari ukuba yashira ahagaragara umuzingo ugize indirimbo aba yarasohoye ku bwinshi, bityo bikamufasha kwinjira mu ruhando rw’ibikomerezwa bifite ibikorwa bigaragara.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO