Inzu ibamo inyamanswa yitwa San Diego Zoo ba nyirayo basabye ko imbeba ibamo yashyirwa mu gitabo cya Guinness World Records kubera impamvu idasanzwe

Inzu yitwa San Diego Zoo isanzwe ibamo inyamanswa zitandukanye icyakora ba nyirayo batangaje ko imbeba ibamo yashyirwa mu gitabo cya Guinness World Records kubera ko iyi mbeba ifite imyaka 9 ndetse bakaba batekereza ko ariyo mbeba ikuze kurusha izindi ku Isi.
Kuwa 27 Mutarama 2023 abantu inzu ya San Diego Zoo yatangaje ko imbeba ibamo ikwiye gushyirwa mu gitabo cya Guiness World of Records aho ba nyiri iyi nzu bahamya ko iyi mbeba ariyo ishaje kurusha izindi.
Iyi nzu irererwamo inyamanswa zitandukanye ndetse muri izo nyamanswa harimo n’iyi mbeba yiswe Pat.
Iyi mbeba yavutse kuwa 13 Nyakanga 2013 and ndetse mu kwezi kwa gashyantare nibwo ba nyiri iyi nzu barimo guteganya gukorera iyi mbeba umunsi mukru wo kuzirikana igihe kirekire imaze ku Isi.
Mu mateka y’imbeba zarambye ku Isi ziri muri Guinness World Records harimo iyitwaga Fritzy icyakora yapfuye mu mwaka wa 1985 aho yari ifite imyaka 7 n’amezi arindwi.
Imbeba yitwa Pat niyo ishaje kurusha izindi ku Isi ndetse inzu ibamo irimo gusaba ko yashyirwa mu gitabo Guiness World of Records.