Inzu itunganya imisatsi (Salon de Coiffure)ya Kimenyi Yves biravugwa ko yafunze imiryango

Inzu itunganya imisatsi ya Kimenyi Yves n’umugore we Muyango biravugwa ko yamaze gufunga imiryango ndetse byose ngo biraturuka ku gihombo gikomeye cyabayeho bigatuma ibikorwa byayo bihagarara.

Amakuru Genesibizz yamenye avuga ko ubusanzwe iyi nzu yakoraga neza gusa ngo yaje kugwa mu gihomnbo gikomeye bituma ibikorwa byayo bihagara ndetse n’abayigana ngo basanga ifunze.

Ubusanzwe iyi nzu iherereye mu Mujyi wa Kigali i Gikondo aho bakunda kwita CGM ndetse izwi ku izina rya KA Clipperz.

Umufasha wa Kimenyi Muyango niwe wari ushinzwe gurikirana ibikorwa by’iyi nzu itunganya imisatsi gusa biravugwa ko muri iyi minsi ahugiye mu bikorwa byo gutegura ibitaramo bitandukanye.

Kugeza ubwo iyi nkuru yarimo kwandikwa ntabwo ba nyiri ubwite bari batangaza ku bijyanye n’iki gihombo.

Inzu itunganya imisatsi ya Kimenyi Yves n’umugore we Miss Muyango biravugwa ko yamaze gufunga imiryango.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO