Inzu ya El Chapo wacuruzaga ibiyobyabwenge yashyizwe mu Cyamunara

Guverinoma ya Leta ya Mexico yatangaje ko yashyize inzu y’Umwami w’abacuruzi b’ibiyobyabwenge Joaquin Guzman uzwi nka El Chapo ufungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu cyamunara.

Iyi nzu bivugwa ko uyu mugabo yayihungiyemo mu mwaka wa 2014 ubwo yatorokaga Gereza zo muri icyo gihugu, biteganyijwe ko izagurishwa ku munsi w’ejo tariki ya 15 Nzeri 2021 I Culiacan mu murwa Mukuru wa wa Leta ya Sinaloa ku mafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu angana na Miliyoni 3.6 ashyizwe mu mayero akaba byibura hafi ibihumbi 15.

Iyi nzu y’uyu mugabo uzwi cyane kubera gucuruza ibiyobyabwenge ku mugabane w’Amerika wose, siyo yonyine yashyizwe muri cyamunara kuko hariho n’izindi nyinshi zifite agaciro ka miliyoni 12.5 z’amadorali .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru BFM, Guverinona ya Mexico yatangaje ko ishaka gufatira imitungo ya bamwe mu bikomerezwa mu gucuruza ibiyobyabwenge ikayishyira muri Cyamunara , mu bandi bavuzwe bafatiwe imitungo yabo harimo amazu meza cyane y’uwo bita Amado Carrillo wari ukuboko kw’ibumoso kwa Joachim Guzman.


Iyi nzu niyo El Chapo yahungiyemo muri 2014 i Culiacan ubwo yari atorotse gereza


Joachim Guzman uzwi nka El Chapo yakatiwe gufungwa burundu muri Amerika

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO