Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu mukino Real Madrid yanganyijemo na Elche 2-2, gusa akaza gusanga inzu ye yatewe n’abajura.
Nkuko tubikesha igitangazamakuru cya MARCA, abajura bateye urugo rwa Karim Benzema nta muntu n’umwe uhari, bakaba baciye mu busitani bw’urugo aho afite inzu mu gace kitwa San Sebastián de los Reyes.
Benzema akaba ari ubwa kabiri atewe n’abajura aho atuye dore ko ubwa mbere byabaye muri Gashyantare 2019 ubwo uyu musore w’imyaka 34 na bagenzi be bakinana muri Real Madrid bari bagiye gucakirana na FC Barcelona.
Kugeza ubu ntiharatangazwa agaciro k’ibyibwe mu nzu y’uyu musore.
Ni mu gihe Karim Benzema yaraye asohotse mu kibuga ku munota wa 58 kubera ikibazo cy’imvune yagize, ndetse akaba yanarase penaliti muri uyu mukino Real madrid yanganyijemo 2-2 na Elche.
Inzu ya Karim Benzema yatewe n’abajura.
Ibitekerezo
ahari ni uko yari yahushije penalty 😋