Iperereza ku nyandiko zibanga zasanzwe mu rugo rwa Biden ryakubise igihwereye

Iperereza ku nyandiko zibanga zasanzwe mu rugo bwite rwa Biden risa n’iryakubise igihwereye kuko ibiro bye byatangaje ko bidafite amakuru y’abantu basuye urugo rwe.
Ibiro bikuru bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika White House, byatangaje ko nta makuru bifite ku bantu baba baragendereye urugo bwite rwa perezida Joe Biden igihe hasangagwa zimwe mu nyandiko z’ibanga zo ku rwego rwo hejuru.
Ku rubuga rwa murandasi rw’ibiro bya perezida, Hashyizweho urutonde rw’abasuye ingoro ye, Gusa abasuye inzu ye bwite ntibashyizwe ahagaragara.
Kuri uyu wa mbere nibwo umujyanama mu biro bya perezida yavuze ko bidakwiye ko bashyira hanze urutonde rw’abasuye perezida mu rugo rwe bwite kuko nawe afite ubuzima bwite.
Nibura hagaragaye inyandiko z’ibanga zisaga 20 mu rugo bwite rwa Biden ruri i Delaware no mu biro bye yakoreragamo i Washington.
Izi nzandiko ziganjemo iz’igihe yari visi-perezida ku butegetsi bwa Obama ndetse zimwe muri zo zibitse amabanga y’igihugu yo ku rwego rwo hejuru nk’uko tubikesha CBS News.
Bisanzwe ari itegeko ko inyandiko zose z’ibanga zishyingurwa mu bubiko bw’igihugu iyo manda ya perezida irangiye, Kugeza ubu ibiro bya perezida byatangaje ko izi nyandiko zagiye hanze kuburyo bw’impanuka ndetse ko bari gukorana n’abashinzwe kuzibungabunga.
Iperereza ku nyandiko zibanga zasanzwe mu rugo rwa Biden ryakubise igihwereye