Iradukunda Liliane ati “Isi n’ibihe nibyo binsubiriza abantu bansebya babigambiriye”

Benshi mu byamamare bakunze guhura n’inkuru zibasebya bamwe bakananirwa kwikura muri icyo kibazo. Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na we avuga ko yabinyuzemo ariko ngo iyo bikozwe n’umuntu wabigambiriye aba yizeye ko Isi n’ibihe aribyo bizamusubiza.

Iyo uganiriye na benshi mu babaye ibyamamare bavuga ko mu mibereho yabo bahora biteguye inkuru zibavuga nabi n’izibavuga neza.

Gusa kubyakira kuri bamwe biba ari ikibazo bitewe nibyo yavuzweho wenda bamusebya cyangwa ari ibimuteranya n’abagenzi be.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na we ngo yabinyuzemo ariko iyo bimubayeho ngo abifata mu buryo bubiri.

Avuga ko hari uwamuvuga nabi ariko ari kuvuga ibitagenda neza mu bikorwa bye ku buryo yabigenderaho yikosora ariko ngo hakaba n’undi umusebya bitewe nuko atamwishimiye.

Ati “Kuba hari uwamvuga nabi byaterwa nibyo avuga abaye avuga ibitagenda neza nabikosora ibyo ndumva nabifata neza ahubwo nkabiheraho nikosora.”

Avuga ko hari n’abamuvuga nabi babigambiriye bitewe n’uko batamwishimiye abo ngo arabareka Isi ikaba ariyo ibisubiriza.

Ati “Umvuga nabi abigambiriye kuko atanyishimiye ntabwo narwana nawe icyo mukorera ni ukumusengera gusa Imana ikazamukiza uwo mutwaro ariko kuri njye nta kintu bintwara.

Nkuwo ndamureka Isi n’ibihe bikazamwisubiriza bimwereka ko gusebanya ari bibi naho uko mbyakira rwose ntabwo mbyakira ndabireka bikagenda nkakomeza ndeba ikiza ni cyanteza imbere hamwe n’igihugu cyanjye.”

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO