Iragire Saidi watandukanye na Rayon arifuzwa na Mukura Vs

Myugariro, Iragire Said yamaze guhabwa uburenganzira na Rayon Sport yahoze akinira, bwo kwishakira ikipe yerekezamo, aho yifuzwa cyane na Mukura Vs yahoze akinamo mbere yuko aza i Kigali.

Iragire Said yageze mu ikipe ya Rayon Sport mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2019/2020 avuye muri Mukura Victory Sport. Kuri ubu uyu musore arifuzwa n’andi makipe arimo cyane cyane Mkura y’i Huye, aho bivugwa ko ishobora kumutangaho 5M z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nibwo Iragire Said yabwiye Rayon Sport ko yifuza kwigendera nyuma yuko atahawe ibyo yemerewe. Amakuru agera kuri Genesis arahamya ko uyu musore yamaze kwerekeza muri Mukura budasubirwaho.

Iragire Said mbere yuko aza muri Rayon Sport, yari amaze guhesha ikipe ya Mukura Victory Sport igikombe cy’Amahoro, ndetse anayifasha mu mikino ya CAF Confederation Cup, mu mwaka ushize wa 2019.

Uyu musore abaye umwe mu bakinnyi bifuzwaga na Mukura, aho amakuru agera kuri Genesis, avuga ko iyi kipe yifuza no kuzana undi mukinnyi wo hagati muri Rayon Sports witwa Nizeyimana Mirafa, utarakunze gukoreshwa na Alain Kirasa watozaga Rayon Sport igice cya kabiri cya shampiyona kigitangira.
Iragire Saidi ari ku ruhande rw’ibumoso.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO