Iran: Abaturage biraye mu mihanda nyuma y’uko umwe mu bagore apfiriye mu buroko bwa polisi

Abaturage ba Iran biraye mu mihanda bigaragambya nyuma y’uko umugore umwe apfiriye muri sitasiyo ya polisi mu buryo budasobanutse.

Iyi myigaragambyo ibaye hashize iminsi mike igipolisi cya Iran gishinjwe kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 22 witwaga Masha Amini bavuga ko yazize kutubahiriza amahame ya hijab ajyendanye n’uburyo abagore n’abakobwa bagomba kwambara bikwije.

Igipolisi cya Iran gikomeje gushinjwa guhohotera abakobwa n’abagore aho abaturage biraye mu mihanda bamagana ibyo bita guhonyora uburenganzira bwabo dore ko n’imiyoboro ya murandasi yamaze gufungwa muri iki gihugu.

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi ubwo yavaga i New York mu nama y’umuryango w’abibumbye yatangaje ko imyigaragambyo isanzwe yemewe gusa ngo ibyo abaturage bakoze ni urugomo ndetse ngo ntibigomba kwihanganirwa.

Yakomeje avuga ko inzego z’ubutegetsi n’umutekano zikwiye kwitwararika igihe zifata imyanzuro ku bigomeka ku butegetsi n’abanyuranya n’amategeko agenga Iran.

Abaturage ba Iran bakomeje kwigaragambya bamagana ubutegetsi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO