Iran yatangaje ko igifitiye urwango rukomeye Trump kubera urupfu rwa Generali Qasem Soleimani

Umwe mu basirikare bakuru mu gihugu cya Iran yatangaje ko iki gihugu kigifitiye urwango rukomeye uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump hamwe n’uwahoze ari umujyanama we Mike Pompeo kubera urupfu rwa Generali Qasem Soleimani.
Kubera indege ya Leta Zunze ubumwe za Amerika yahitanye Generali wari ukuriye Islamic Revolutionary Guard Corps Qasem Soleimani mu kwezi kwa Mutarama 2020 byatumye Iran igirira inzikika ikomeye Donald Trump.
Ubwo umwe mu basirikare bakuru ba Iran yaganiraga n’urubuga rwo kuri murandasi rwa Daily Star’s mu magambo ye yagize ati:Twizera ko umunsi umwe tuzica Donald Trump n’umujyanama we kubera uburyo yishe umusirikare mukuru wacu.
Trump niwe wategetse ko indenge ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ijya kurasa kugeza bivuganye Generali Qasem Soleimani.