Iranzi Jean Claude yagiye mu igeragezwa mu Misiri.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na Rayon Sports, uca ku ruhande rw’iburyo ndetse n’ibumoso, Iranzi Jean Claude yafashe rutema ikirere yerekeza mu Misiri gukora igeragezwa mu ikipe yamwifuje yo mu kiciro cya mbere.

Uyu mukinnyi yagiye gukora igeragezwa mu ikipe yitwa Aswan Fc ibarizwa mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’abanya-Misiri yo irikumwanya wa nyuma n’amanota 8 ikaba irushwa n’iya mbere amanota 22, ariyo yitwa Al-Ahly yo ifite amanota 30.

Iranzi Jean Claude utaramara umwaka mu ikipe ya Rayon Sports yayinjiyemo muri Nyakanga 2019, hari nyuma y’uko atandukanye na APR FC imwirukanye hamwe n’abandi bakinnyi barenga 10.

Amakuru agera kuri Genesisbizz yizewe, nuko uyu mukinnyi yaraye yerekeje mu Misiri, akaba aribukore igeragezwa mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, aho azagaruka mu Rwanda ku wa 30 Mutarama.


Iranzi Jean Claude werekeje mu Misiri

Ikipe Iranzi Jean Claude yerekejemo yashinzwe mu mwaka wa 1930, ikaba itazirwa akazina ka “ururabo rw’amajyepfo”, ikaba kandi ifite umuherwe wayo witwa Magdi Abdel Ati. Iyi kipe kandi ifite stade yayo yakira abantu ibihumbi 20,000.

Iranzi Jean Claude yakiniye amakipe atandukanye yaba hano mu Rwanda nka Kiyovu Sports, APR FC na Rayon Sports arimo, hanze y’u Rwanda yakiniye Toplcany yo muri Slovakia ndetse na Zesco United yo muri Zambia.


Aswan Fc iri kumwanya wa nyuma muri shampiyona yo mu misiri

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO