Iraq: Abakirisitu barijujutira kuba leta ikomeje gushyiraho amananiza atuma batanywa agasembuye

Bamwe mu banyapolitike biganjemo abo mu madini ya gikirisitu yemera kunywa agasembuye bakomeje kwinubira kuba leta ya Iraq ihonyora uburenganzira bwabo bwo kunywa agasembuye.
Iraq ni kimwe mu bihugu bigendera ku mahame y’idini ya Isilamu, Benshi mu bakirisitu bari mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu bo ntibumva uburyo bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo bwo gusoma agacupa.
Muri Iraq kunywa inzoga mu ruhame ntibyemewe, Zemerewe kugurishwa mu maduka yabiherewe uburenganzira gusa, Abakora ibinyuranyije n’amategeko harimo gusindira mu ruhame cyangwa kuzicuruza mu buryo butemewe bahabwa ibihano bishobora no kugeza kuri amande (icyiru) ya miliyoni 25 z’Amadinari.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko ubu itegeko rishya ribuza gucuruza, gutumiza cyangwa gutunganya no gukora inzoga mu buryo ubwo aribwo bwose.
Benshi bakomeza bavuga ko igihe hakomeza kubaho amananiza bityo byatuma inzoga zigurishwa mu buryo bwa forode.