Iri si isezerano ni akabatsirota! umukecuru w’imyaka 74 y’amavuko yambitswe impeta n’umusore w’imyaka 27 uvuga ko amwibutsa nyirakuru

Umukecuru rukukuri w’imyaka 74 y’amavuko yaciye agahigo nyuma yo kwambikwa impeta n’umusore abyaye ndetse arusha imyaka 47 y’amavuko aho uyu musore ngo yamukundiye ko amwibutsa Nyirakuru.

Aba bombi bahamya ko bakundana ndetse ngo bagamije kwerekana ko urukundo nta mipaka rugira, ndetse rwose bigaragara ko uyu musore ari mu kigero kimwe n’abuzukuru b’uyu mukecuru.

Ubusanzwe uyu mukecuru yitwa Kathi Jenkins aho afite imyaka 74 y’amavuko, yahuye n’umusore witwa Devaughn Aubrey w’imyaka 27 y’amavuko ndetse bose bakomoka muri Texas ho muri Leta zunze za Amerika.

Bivugwa ko aba bombi bahuriye ku rubuga ruhuriraho abantu baba bifuza gukora ubusambanyi,gusa nubwo uru rubuga rudashakirwaho abashaka gukundana, bombi barahuye biyemeza kumenyana no kuba umwe.

Kubera ko aba bombi bamaze umwaka urenga bakundana, Devaughn yavuze ko azi neza ko uyu mukecuru w’imyaka 74 ndetse ahamya ko ari we umukwiriye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO