Byiringiro Lague nyuma yo gusesekara muri Sweden yaganiriye n’itangazamakuru...
- 14/03/2023 saa 09:22
Ni agahinda gakomeye cyane ku bakunzi b’ikipe ya APR FC nyuma yo kunanira kurenga umutaru mu irushanwa rya CAF Champions League aho kuri ubu iyi kipe y’ingabo z’igihugu itabashije kwihagararaho ahubwo igatsindirwa ibitego 3-0 mu gihugu cya Tunisia ndetse igahita isezererwa.
Nyuma yo kwiha intego zo kurenga amatsinda ya CAF Champions League ntabwo iyi kipe yabashije koroherwa kuko US Monastir yayeretse ko ibikorwa bitandukanye kure n’amagambo birangira iyikuyemo hakiri kare iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wabereye muri Tunisia.
Wari umukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia, ndetse ikipe ya APR FC yerekeje muri iki gihugu yitwaje impamba y’igitego 1 yatsindiye iyi kipe kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Bwana Zied Aloui ku munota wa gatanu w’umukino yeretse APR FC ko urugendo atari ruhire , ayitsinda igitego cya mbere
Hakiri kare cyane nanone ku munota wa 27 Houssem Teka yaje gutsinda igitego cya kabiri maze ikipe ya APR FC bitangira kuyibana ibibazo bikomeye cyane.
Umutoza wa APR FC yashinjwe gupanga nabi abakinnyi mu kibuga ndetse ibi byatumye mu gice cya kabiri cy’umukino ahindura imikinishirize ye bisa n’aho bitanga agahenge gusa n’ubundi nta byera ngo de kuko ku munota wa 67 nubundi APR FC yatsinzwe igitego cya gatatu.
Bwana Omar Bouraoui yaje gushegesha bikomeye ikipe ya APR FC ku mupira wari utahkajwe na Djabel akawihera Monastir bituma ibona igitego cya 3.
Iminota y’umukino yarangiye ari ibitego 3-0, bituma APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Dore abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga:
30.ISHIMWE Pierre (GK)
13.NIYIGENA Clement
18.BUREGEYA Prince (C)
06.UWINEZA Placide
25.OMBOLENGA Fitina
03. NIYOMUGABO Claude
15.MUGISHA Bonheur
27. RUBONEKA J.Bosco
05.ISHIMWE Christian
17.NSHUTI Innocent
29. MUGUNGA Yves
APR FC yahuriye n’uruva gusenya muri Tunisia isezererwa
hakiri kare cyane imbere y’abafana ba Monastir