The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo ’Why’ yakoranye na Diamond

Inkuru y’uko The Ben yari ari gutegura umushinga w’indirimbo hamwe na Diamond Platnumz yatangiye gucicikana ubwo hasohotse amashusho y’aba bombi bari muri studio baririmbana indirimbo bari bari gukorana ndetse uyu munsi abari bafite amatsiko biyemeje kuyabamara kuko amashusho y’iyi ndirimbo yamaze kujya hanze.

The Ben na Diamond bakoranye indirimbo bayita WHY ndetse iminsi ibiri mbere y’uko bashyira hanze aya mashusho babanje gushyira hanze amagambo agize iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho ibyo bita lryics video.

Abantu batandukanye bari biteze ko umushinga wahuje aba bombi uzavamo ikintu gikomeye kuko aba bahanzi bombi basanzwe bafite amazina akomeye aho Diamond yiyita intare (Simba) naho The Ben akiyita igisamagwe (Tiger).

Birumvikana ko ikintu igisamagwe n’intare byahuriraho bitagisiga amahoro ni nayo mpamvu iyi ndirimbo koko benshi mu bamaze kuyireba bayishimiye bandika amagambo meza kuri yo.

Kimwe mu bintu byatunguye abantu benshi ni uko bari bazi ko aya mashusho azajya ku rubuga rwa Youtube rwa The Ben gusa baza gusanga yagiye ku rubuga rwa Diamond Platnumz.

Mu gihe kingana n’isaha iyi ndirimbo ikimara kujya ku rubuga rwa Youtube rwa Diamond Platnumz yari imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu.

Reba indirimbo WHY ya The Ben na Diamond hano munsi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO