Iserukiramuco ryitwa COACHELLA ryasubitswe kubera Coronavirus

Coachella Music Festival ni iserukiramuco risanzwe ribera mu majyepfo ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akaba ari rimwe mu maserukiramuco asanzwe yitabirwa n’abarenga ibihumbi by’abantu.

Goldenvoice isanzwe itegura iri serukiramuco, ku munsi w’ejo yatangaje ko ritazaba ku matariki ryari riteganyijweho kubera icyorezo cya Coronavirus (Covid-19). Ahubwo ko rizasubukurwa mu Ukwakira uyu mwaka.

Byari biteganyijwe ko rizaba muri weekend ebyiri hagati y’amatariki ya 10-12 Mata ndetse na 17-19 Mata 2020.

Coachella Music Festival yongerewe amazi 6 yose kubera Coronavirus

Mu bari kuzataramira abafana barikunda cyane harimo Rage Against the Machine, Frank Ocean na Travis Scott.

Abasanzwe bategura iri serukiramuco bavuga ko babwiwe n’ubuyobozi ko batakagombye gukomeza kugitegura bitewe na virusi irimo gukwirakwizwa cyane.

Iri serukiramuco rimaze imyaka 20, ubu ryimuriwe ku matariki ya 9-11 Ukwakira ndetse na 16-18 Ukwakira 2020.

Goldenvoice isanzwe itegura n’andi maserukiramuco, yavuze ko yanimuye Stagecoach, ni iserukiramuco ribera mu gihugu risanzwe ribera muri Indio, aho bayimuriye ku matariki ya 23-25 Ukwakira rivuye muri Mata 2020.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko icyumweru gishize hari irindi serukiramuco rya sinema, umuziki, tekinoloji ryahagaritswe, aho ryari riteganyijwe kuba tariki 13-22 Werurwe muri Austin, Texas.

Kuri ubu kandi abahanzi benshi barimo Pearl Jam bamaze guhagarika ibitaramo byabo bari bafite ku mugabane wa Aziya n’Uburayi kubera gutinya ikwirakwizwa ry’indwara ya coronavirus.

Byibuze bitatu bya kane bya leta ziri muri Leta Zunze Ubumwe za America hagezemo coronavirus, aho hamaze kugaragaramo impfu 28.

Abarenga 116,000 bamaze kwandura iyi virus ku isi hose kuva yatangira kugaragara mu gihugu cy’Ubushinwa umwaka ushize, nk’uko Ikigo cyita ku buzima ku isi (WHO) kibivuga, naho abarenga 4000 bitabye imana.
Ibitaramo by’iserukiramuco rya Coachella byitabirwa n’abantu benshi cyane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO