Iserukiramuco rya “Ubumuntu Arts Festival” rigiye kuba mu isura nshya

Iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” na ryo uyu mwaka ntirizahagarara, ariko rizakorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri iyi minsi isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga riritabazwa cyane mu bikorwa bihuza abantu benshi harimo n’iri serukiramuco.

Hope Azeda, ukuriye Mashirika Arts itegura iki gikorwa yatangaje ko uyu mwaka iri serukiramuco rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga ribe guhera taliki ya 17 kugeza kuya 19 Nyakanga 2020.

Aho buri munsi igikorwa kizajya kimara amasaha abiri. Yavuze ko bakiri gutegura neza iki gikorwa, aho amasaha kizajya kiberaho azatangazwa mu minsi mike.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka izaba igira iti “Stop, Breathe, Live”, mu Kinyarwanda bisobanuye ngo “Hagarara, Uhumeke, Ubeho.”

Uyu munsi kandi nibwo hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru aho ari buze gutanga gahunda yose y’uko iri serukiramuco rizagenda ngo kuko bateganya gutumira ibihugu 15 nubwo byose bitaremeza niba bizitabira bitewe n’itumanaho ryaho batuye.


Hope Azeda utegura Ubumuntu Arts Festival


Ubumuntu Arts Festival igiye kuba ku nshuri ya gatandatu


Iyi nshuro rizabera kuri murandasi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO