Ish Kevin n’abandi batandukanye mu burakari bwinshi basutse amarangamutima hanze nyuma yo gufungirwa igitaramo

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Werurwe nibwo hari hateganyijwe igitaramo cyiswe Love Drunk Party cyagombaga guhuzaga Trapish Gang, Ycee n’abandi bahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda. Mu buryo butunguranye iki gitaramo cyaje gufungwa ku mpamvu z’urusaku bivugwa ko cyateje, Gusa ibi ntibyashimishije na gato Ish Kevin na Kivumbi aho basutse amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Igitaramo ’Love Drunk Party’ cyaje gufungwa na Visi Meya ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali, ndetse yakomeje gushyirwa mu majwi n’abahanzi barimo Kivumbi na Ish Kevin.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubutumwa Kivumbi yanditse mu cyongereza twashyize mu Kinyarwanda yagize ati:" Abakozi b’umujyi wa Kigali nibo mpamvu ituma urubyiruko rw’ U Rwanda rushaka kujya i Burayi no muri Amerika ntiruzagaruke, Dutanga byose nta na kimwe twizigamye, inyiturano ikaba iyi, Ubu ni ubuzima bwacu muri gukina nabwo."

Mugenzi we Ish Kevin nawe ntiyaripfanye yunze mu rye ati:" Dukunda igihugu cyacu cyane, U Rwanda ntabwo rwamunzwe na ruswa ndetse ni igihugu gifite ubutabera, Dukora cyane ku bw’igihugu cyacu ndetse tukazirikana ko twishyura imisoro ku bw’inyungu zacu."

" Nta muntu n’umwe wakwiyumvisha uburyo umuntu umwe wari mu gitaramo nawe ubwe ashobora kwangiza ibyishimo n’amafaranga y’ibihumbi by’abantu ku mpamvu zidafatika, Dukeneye ibizibiti byerekana ko urusaku rwari hejuru bitewe n’uko byadusabye kuzimya radiyo 2 muri 4 twakoreshaga, nta rwego rwa polisi rwigeze rutangaza ko twateje umutekano muke....."

Ish Kevin yakomeje avuga ko uwafunze igitaramo yashakaga kwerekana ko afite imbaraga ndetse avuga ko bitari bikwiye gukorwa mu mboni z’abanyamahanga bari bitabiriye igitaramo.

Mu bandi bagaragaje ko batishimiye iki gikorwa cyo gufunga iki gitaramo ni Bushali, Ku butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter yagize ati:" Sinzi impamvu iteka binshimisha kubabarana n’abandi..."

Yakomeje agira ati:" Turi bato, Ariko turashoboye."

Mugenzi we B-Threy bose bagize uruhare mu kuzamura injyana ya Kinyatrap nawe ntiyaripfanye yagize ati:" Twatekerezaga ko iterambere ry’igihugu cyacu rizatanga inyungu muri buri cyiciro, Ese ni ibiki biri kuba ku ruganda rwa Muzika muri iyi minsi?".

Mike Kayihura wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro nawe ntiyaripfanye, yagize ati:" Ese ni gute abahanzi bashyiraho uburyo bwo kubafasha kubona imibereho no gukomeza kuzamura impano zabo, Ibitaramo bigafungwa kubera urusaku? Cyangwa se kuko abaturiye ahabereye ibitaramo batabyishimiye ? Ni ubuhe butumwa nyakuri bwatanzwe aho."

Umuhanzikazi Ariel Wayz nawe ni umwe mu bataripfanye, Avuga ku gufunga iki gitaramo yagize ati:" Ibi birababaje cyane, Ese tuzaceceka tugeze ryari..... Njye nk’umunyamuziki, Mbabajwe cyane n’ibiri kuba ku bahanzi bagenzi banjye no ku muziki wacu... Nizeyeko hari abatwumva ndetse bari bugire icyo babikoraho."

Ycee wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo nawe yagaragaje ko atishimiye ibyabaye, yagize ati:" Ibyabaye ijoro ryahise byari bibabaje, Nsabye imbabazi abafana bose ndetse twizeye ko ubutabera buzatangwa."


Ubutumwa bwa Kivumbi ku ifungwa ry’igitaramo.

Ubutumwa bwa Ish Kevin ku ifungwa ry’igitaramo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO