Ish Kevin yimaze agahinda k’ibyamubayeho muri Alubumu yise Trappish 2

Umwe mu baraperi bakunzwe cyane Ish Kevin yashyize hanze umuzingo w’indirimbo yise Trappish 2 aho yimaze agahinda akomoza ku bibazo abahanzi bakizamuka bahura nabyo.

Semana Kevin wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Ish Kevin yashyize hanze umuzingo w’indirimbo zirindwi aho yakomoje ku bibazo n’ingorane abahanzi bato bahura nazo.

Ni umuzingo ugizwe n’indirimbo zirindwi (7) aho yifashishije abahanzi batandukanye nka Kivumbi, Confy na Ycee.

Kuri uyu muzingo w’indirimbo, Ish Kevin yakomoje ku bibazo abahanzi bakizamuka bo mu Rwanda bahura nabyo n’uburyo byangiza iterambere ry’umuziki.

Benshi babihuje n’ibibazo uyu muhanzi aheruka guhura nabyo ubwo yavugaga ko yahombye miliyoni 20 bitewe no gufungirwa igitaramo yari yateguye cya Love Drunk Party.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO