Ishimwe Clement ati “Uburere n’ikinyabupfura ntabwo ari ibintu wiga ukuze”

Inzu ifasha abahanzi ya Kina Music ni imwe mu zikunzwe kuvugwaho cyane ko abahanzi bazibamo bahabwa uburere buboneye hamwe n’ikinyabupfura. Ishimwe Clement uyiyobora avuga ko ibyo ataribyo ngo kuko nta muntu wabyiga akuze.

Kutubahiriza igihe ndetse no kugira ikinyabupfura gike biri mu bintu byagiye byangiza bamwe mu bahanzi Nyarwanda ugasanga baribagiranye kandi mu byukuri ari abahanga.

Gusa nubwo hari abo byagiye bivugwaho hari n’abandi bavugwaho kwitwara neza mu kugira imyitwarire igoroye.

Kina Music inzu ifasha abahanzi barimo Butera Knowless, Igor Mabano, Nel Ngabo, Platini na Tom Close ni imwe mu zivugwa neza ku myitwarire y’abahanzi babo.

Ishimwe Clement uyobora iyi nzu avuga ko nta rindi banga cyangwa se amategeko runaka bagenderaho kuko bose baba barahuye bakuze.

Ati “Mvuze ko arinjye utuma biba naba nihaye amapeti bose ni abantu bakuze nta wutagejeje imyaka y’ubukure ,uburere rero n’ikinyabupfura ntabwo ari ibintu wiga ukuze, ni ibintu uba warakuranye, n’uburyo warezwemo rero wasanga biri no mu bituma duhuza kuba bateye batyo ariko naba mbeshye mvuze ngo ningewe uzana iyo disciplines.”


Ishimwe Clement avuga ko uburere n’ikinyabupfura umuntu abitozwa akiri muto

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO