Ishimwe Kevin wa APR FC yahagaritswe kubera imyitwarire mibi

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu Tariki 28 Ukwakira, umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa APR FC Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC kubera imyitwarire mibi.

Kevin w’imyaka 25, akaba yahise asezererwa mu mwiherero w’ikipe i Shyorongi mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bukiganira ku bihano bizamufatirwa.

Amakuru ahari aravuga ko Ishimwe Kevin ubwo ikipe ye yari iri mu myitozo atumvikanye n’umutoza Adil Mohamed wamusifuye ko yaraririye. Nyuma y’iki cyemezo, Kevin yabwiye nabi umutoza we wari umaze kumusifura iryo kosa, umutoza ntiyabyakira neza ahitamo kumusabira guhagarikwa.

Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro Tariki 05 Kanama 2019.

Kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu irakomeza imyitozo aho uyu munsi iri bukore kabiri, mu gitondo saa tatu na ni mugoroba saa cyenda. Abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse n’abari barwaye bose bakaba baragutse batangiye imyitozo, nta mvune n’imwe iri mu ikipe.


Ishimwe Kevin wahagaritswe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO