Ishimwe Pierre yongereye amasezerano y’igihe kirekire muri APR FC

Ikipe ya APR FC yongereye amasezerano umunyezamu wayo Ishimwe Pierre, mu gihe kingana n’imyaka ine.

Ni nyuma y’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yongereye amasezerano Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet, bombi basinye amasezerano y’imyaka ine.

Ishimwe Pierre niwe wakurikiyeho mu kongerwa amasezerano y’igihe kirekire, dore ko uyu mukinnyi ukiri muto yamaze gufata umwanya ubanzamo mw’izamu ry’ikipe ya APR FC.

Pierre yatangiye kugirirwa icyizere n’umutoza Adil Mohamed, mu mwaka w’imikino wa 2020/2021, ubwo iyi kipe yari imaze kurekura Rwabugiri Omar, ndetse na Ahishakiye Hertier warusigaye akaza kugira ikibazo cy’imvune.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO