Ishyano ryacitse umurizo ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ibatizwa imvura y’ibitego

Burya koko ngo ijoro ribara uwariraye kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Kamena 2022 ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yatitiye nyuma yo kwandagazwa n’ikipe y’igihugu ya Hongria ibitego 4-0 imbere y’abafana bayo.

Ubusanzwe ikipe y’igihugu y’Ubwongereza bakunda kuyita (Three Lions) ndetse iyi kipe yandagajwe bikomeye bituma yandika amateka yaherukaga mu 1928,


Iyi kipe yari irangajwe imbere na Kapiteni Harry Kane gusa kuri Molineux Stadium imbere y’abafanauruvunganzoka , ikipe y’igihugu y’Uwongereza yagize insanganya ikomeye nyuma yo kuhatsindirwa ibitego 4-0 na Hongria mu irushanwa rya UEFA Nations League, maze ishyano ricikira umurizo I London amateka mabi arandikwa.

Ibi bibaye amateka mabi cyane kuri iki gihugu gifatwa nk’icyatangije umupira w’amaguru ku isi ndetse ibi byaherukaga ahagana mu mwaka wa 1928 ubwo nanone batsindwaga na Ecosse ibitego 5-1.

Kuri uyu mukino intwaro zifashishijwe n’Ubwongereza harimo:Aaron Ramsdale, Kyle Walker, John Stones, Marc Guehi, Reece James, Conor Gallagher, Kalvin Phillips, Jarrod Bowen, Jude Bellingham, Bukayo Saka na Harry Kane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO