FUFA yahaye Toni 12,5 z’umuceri amakipe yo muri Uganda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda FUFA, ryahaye inkunga y’ibiribwa birimo Umuceri ku bakinnyi ndetse n’abafana babo, bitewe n’ikibazo cy’ubukungu amakipe yahuye nacyo bitewe no guhagarara kw’ibikorwa harimo n’imikino kandi aribyo byari bibatunze.

Kimwe n’ahandi hose ku isi, Uganda nayo yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19, byanatumye ibikorwa byose birimo n’imikino y’umupira w’amaguru bihagarara. Iki gihugu cyo giheruka kongera iminsi yo kuguma mu rugo aho izageza mu kwezi kwa Gicurasi tariki 5.

Mu itangazo bashyize hanze ku rukuta rwabo rwa Twitter FUFA, yavuze ko yafashije abakinnyi ndetse n’abafana babo bamwe na bamwe bari batunzwe n’umukino w’umupira w’Amaguru ibagenera Toni z’umuceri 12.5, muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abantu baguma mu rugo.

Uretse kandi kuba FUFA yageneye abakinnyi n’abafana b’amakipe yo muri Uganda, iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, ryanageneye inkunga ya toni 12.5 z’umuceri ibiro bya minisitiri w’intebe wa Uganda, zashyikirijwe Minisitiri Hon Mary Karoro Okurut, mu rwego rwo gufasha abaturage bo muri Uganda kubaho muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ku wa kabiri w’iki Cyumweru, Perezida Museveni yavuze ko hagomba kongerwa ingamba zo kwirinda icyorezo mu minsi 21 bari bahaye abaturage igomba kurangira ku 5 Gicurasi. Muri byo harimo kubuza leta n’abikorera ku giti cyabo gukora, gufunga amashuri n’andi materaniro rusange nk’amatorero, imisigiti, n’inama za politiki, Kuguma mu rugo, gufunga amaduka y’ibikoresho, ubucuruzi bugurisha butari -ibiribwa bugafunga ndetse n’ibindi bicuruzwa.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO