Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryaciwe akayabo ka miliyoni 120 kubera amakosa ryakoze

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande ya Miiliyoni 120 y’amafaranga y’’U Rwanda kubera amakosa iri shyirahamwe ryakoze mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.

Ibi byasohotse mu itangazo ryatanzwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi, iri tangazo rikaba ryavugaga ko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda riciwe ihazabu ingana na miliyoni 120 kubera amakosa akomeye yakozwe niri shyirahamwe nyuma yo gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa byuzuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika.

Muri iki gikombe byagaragaye ko U Rwanda rwakinishije abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Brazil ndetse biza kugaragara ko badafite ubwenegihugu bw’U Rwanda.

Ibi byatumye U Rwanda ruba ruhagaritswe muri iyi mikino y’iki gikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball.

Kuri uyu wa gatatu nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryamenyeshejwe ibihano birimo kudategura amarushanwa ajyanye n’umukino wa Volleyball mu gihe cy’amezi atandatu.

Gusa ibi byahuriranye nuko U Rwanda rwari rumaze icyo gihe n’ubundi rwaraharitswe bituma ubu noneho rwemerewe kuyategura gusa ikindi gikomeye kiyongereyeho ni ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni 120 mu mafaranga y’U Rwanda iri shyirahamwe rigomba kwishyura nk’amande ku makosa yakozwe.

Ibi kandi byaviriyemo Visi perezida w’iri shyirahamwe wari ushinzwe amarushanwa ariwe Bagirishya Jean de Dieu gufungwa ndetse uyu mugabo yanamenyekanye mu biganiro by’imikino kuri radiyo zitandukanye hano mu Rwanda aho abenshi bamuzi ku izina rya Jado Castar.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO