FERWAFA yasubije Police Fc ko itibwe mu mukino wayihuje na APR FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryasubije ikipe ya Police Fc iherutse kuriregera ku kibazo cy’imisifurire yaranze umukino wayihuje na APR Fc, bavuga ko nta kosa umusifuzi yakoze kuri uwo mukino.

Ku mukino Police Fc yatsinzwemo na APR Fc igitego 1-0, Abashinzwe umutekano ntibanyuzwe n’ibyavuye mu mukino maze bandikira akanama gashinzwe abasifuzi muri FERWAFA ko kagomba gukurikirana umusifuzi wasifuye uwo mukino bitewe n’amakosa amwe n’amwe yawuranze ariko akayirengagiza.

Uyu mukino ukirangira, Police Fc ntiyishimiye imisifurire yawuranze, maze ihita itanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA, ivuga ko yibwe.

Uyu mukino wabaye tariki 4 Werurwe 2020 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, wasifuwe na Twagirumukiza Abdoulkhalim.

Abatoza ndetse n’abayobozi b’amakipe mu Rwanda, bamaze iminsi binubira imisifurire ikomeje kuranga imikino ya shampiyona. Indi kipe iheruka kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda riyimenyesha ko ritishimiye imisifurire ni Mukura vs, nayo itarasubizwa magingo aya.

FERWAFA iherutse guhana abasifuzi babiri barimo Nsabimana Celestin, wasifuye umukino wa Gasogi na Kiyovu, agahagarikwa ibyumweru 2, ndetse na Nizeyimana Is’haq we wahagaritswe kubera umukino wa Police fc na As Kigali, ahagarikwa ibyumweru 4.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO