Isi irikoreye nuko itanyeganyega!Bwiza yabwiwe ko hari amashusho ye agiye gushyirwa ku karubanda amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina

Umuhanzikazi Bwiza ni umwe mu bakobwa bakora umuziki bagezweho hano mu Rwanda gusa yamenyeshejwe ko hari amashusho amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina agomba gushyirwa ku karubanda.
Hari umuntu witwa Kasuku ku mbuga nkoranyambaga watangiye gutera ubwoba uyu muhanzikazi amutangariza ko mu minsi ya vuba agiye gushyira hanze amashusho amugaragaza akora imibonbano mpuzabitsina.
Ubwo yabonaga ubwo butumwa bugufi Bwiza yatangaje ko adatewe ubwoba nibyo uwo muntu avuga.
Mu magambo ye yagize ati “Niba ari n’amafaranga byansaba ntayo naguha, kora ibyo wumva bigushimishije kuri njye.”
Kugeza kuri ubu nta muntu numwe wahamya ko aya makuru ari impamo cyangwa atari impamo gusa nanone muri iyi minsi hari ibintu byeze mu bahanzi aho bakunda gukoresha inkuru z’ibinyoma kugirango barusheho kwamamaza gahunda zabo cyangwa ngo bamenyekane mu buryo bwihuse.
Uyu muhanzikazi bwiza yabashije gutangaza ko adashobora kugira amafaranga na make ahonga uwo muntu kugirango atarekura ayo mashusho ndetse aboneraho anavuga ko ibyo nta bwoba bimuteye.
Bwiza ashobora gushyirwa ku karubanda akora imibonano mpuzabitsina